Menya byinshi ku kubura amaraso n’uburyo bwo kwirinda

Kubura amaraso ni ikibazo gikunze kugaragara ku bantu benshi, cyane cyane abakobwa, abagore batwite ndetse n’abarya indyo ituzuye. Ibi bibaho igihe umubiri uba udafite amaraso ahagije cyangwa afite insoro nke za poroteyine itukura itwara umwuka mwiza mu mubiri. Iyo ibyo bibaye, umubiri utakaza imbaraga zo gukora neza kuko uba utabona umwuka mwiza uhagije.

Vitamini B12 ni vitamini y’ingenzi ifasha umubiri gukora amaraso no kurinda imyakura y’umubiri. Ifasha kandi ubwonko gukora neza ndetse igatuma umuntu agira imbaraga. Iyo umuntu ayibuze ashobora kugira ikibazo cyo kubura amaraso, kunanirwa no kugira intege nke. Iboneka cyane mu nyama, amafi, amagi, amata n’ibiyakomokaho.

Amaraso afite uruhare rukomeye cyane mu mubiri w’umuntu. Afasha gutwara umwuka mwiza n’intungamubiri mu bice byose by’umubiri. Iyo amaraso agabanutse, umuntu atangira kugira intege nke kandi ibikorwa byinshi bikamunanira.Ibimenyetso byo kubura amaraso bishobora gutandukana bitewe n’uko ikibazo kingana.

Akenshi umuntu ashobora kunanirwa vuba n’iyo yakoze akazi gake, akazungera cyangwa akagira umutwe ubabara kenshi. Hari kandi abahumeka nabi cyangwa umutima ugatera cyane. Uruhu, iminwa cyangwa amaso bishobora gusa n’ibyera cyane, ndetse umuntu akagira intege nke no kubura appetit. Abandi bashobora guhora bumva bashaka kuruhuka cyangwa bagasinzira cyane.

Kubura amaraso bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye. Hari igihe biterwa no kurya indyo ituzuye idafite intungamubiri zihagije, cyane cyane ibirimo ubutare ngugu bifasha gukora amaraso(fer). Bishobora kandi guterwa no gutakaza amaraso menshi, indwara zimwe na zimwe, inzoka zo mu nda cyangwa kutaruhuka bihagije.

Guhangayika cyane no kugira stress nabyo bishobora kugira uruhare mu gutuma umuntu agira intege nke.Hari ibiryo bifasha kongera amaraso no gukomeza ubuzima bwiza. Imboga rwatsi nk’isombe na epinari, inyama zitukura, amagi, ibishyimbo, ifi ndetse n’imbuto zirimo vitamine C nk’amacunga ni ingenzi cyane. Kurya indyo yuzuye kandi itandukanye bifasha umubiri kubona intungamubiri zikenewe kugira ngo ukore neza.

Kugira ngo umuntu yirinde kubura amaraso, ni byiza kurya neza, kunywa amazi ahagije no kuruhuka bihagije. Kwivuza kare igihe umuntu arwaye no kwisuzumisha kwa muganga nabyo ni ingenzi. Siporo yoroheje no kwirinda stress nyinshi bifasha umubiri kugira ubuzima bwiza.

Kubura amaraso ni ikibazo gikwiye kwitabwaho hakiri kare kugira ngo kitagira ingaruka zikomeye ku buzima. Kwita ku mirire no ku buzima bwa buri munsi bifasha umubiri kugira amaraso ahagije no gukora neza.“Ubuzima bwiza butangirira ku kwiyitaho no guha umubiri ibyo ukeneye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends