IMBUTO N’UBUZIMA BW’UMUTIMA: UKO ZIRINDA UMUTIMA WAWE NEZA

Umutima ni urugingo rukomeye cyane mu mubiri w’umuntu, kuko ari wo utuma amaraso atembera mu mubiri wose, utuma intungamubiri n’umwuka mwiza bigera ku bice byose by’umubiri. Iyo umutima udakora neza, ibice by’umubiri ntibibona ibyo bikenera, bigatera indwara zitandukanye zishobora no gutuma ubuzima buhagarara.

Ni yo mpamvu ari ingenzi cyane kwita ku mutima binyuze mu mirire myiza, imyitozo ngororamubiri no kwirinda ibintu byawuhungabanya. Muri ibyo byose, imbuto ni ingenzi cyane, kuko zifasha umubiri mu buryo bworoshye ariko bufite akamaro kanini.

Imbuto zigira uruhare runini mu kurinda indwara z’umutima bitewe n’uko zikungahaye kuri vitamini zitandukanye (nka A, C na E), imyunyungugu (nk’icyuma na potasiyumu), fibure ndetse n’ibirinda uburwayi . Ibi byose bifasha mu kugabanya ibinure biri mu maraso (cholesterole mbi), kugenzura umuvuduko w’amaraso, no kurinda imiyoboro y’amaraso kutangirika cyangwa gufunga.

Iyo umuntu arya imbuto buri gihe, umubiri we ugira ubushobozi bwo kwirinda indwara z’umutima n’izindi zifitanye isano na wo, bityo ubuzima bukaramba kandi bukarushaho kuba bwiza.Reka dusobanure neza zimwe mu mbuto z’ingenzi ku mutima

Pome ni imwe mu mbuto zoroshye kubona kandi zikunzwe n’abantu benshi, ariko akamaro kayo ni kanini cyane ku mutima. Zifite fibure(fiber) yitwa pekitine( pectin), ifasha gukuraho cholesterole mbi mu maraso no kuyigabanya ku rugero rwiza. Iyo cholesterol mbi igabanutse, imiyoboro y’amaraso iguma ifunguye neza, bityo amaraso agatembera nta nkomyi. Pome kandi irimo n’ibindi birinda uturemangingo kwangirika, bigatuma umutima uguma ukora neza igihe kirekire.

Imizabibu ni imbuto nto ariko ifite akamaro kanini cyane,ifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso no kurinda indwara z’umutima ziterwa n’imiyoboro ifunze.

Avoka ni imbuto yihariye kuko ikungahaye ku mavuta meza ,afasha kugabanya cholesterol mbi no kongera nziza mu mubiri. Aya mavuta afasha imiyoboro y’amaraso kuguma yoroshye kandi itagira ibibazo byo gufunga. Kurya avoka kenshi bifasha umutima kugira imbaraga no gukora neza igihe kirekire, ndetse bikanafasha no kugabanya ibyago byo kurwara indwara zikomeye z’umutima.

Umwembe ni imbuto ifite uburyohe kandi ikungahaye kuri vitamini nyinshi na fibure(fiber), bifasha mu kunoza imikorere y’umubiri. Fibure(Fiber )ifasha kugabanya cholesterol, mu gihe vitamini zifasha umubiri gukomera no gukora neza. Kurya umwembe kenshi bituma umutima ubona intungamubiri zihagije zo kuwufasha gukora neza

Ipapayi ni imbuto yoroshye kuribwa kandi ifasha cyane igogorwa ry’ibiryo. Iyi mbuto ifasha no kugabanya uburibwe mu mubiri no gutuma imitsi ikora neza, bityo umutima ukarindwa ibibazo byinshi.

Imineke ni imbuto zoroshye kuribwa kandi zitanga imbaraga nyinshi, ariko zifite n’akamaro gakomeye ku mutima. Bikungahaye kuri potasiyumu, ifasha kugenzura umuvuduko w’amaraso no kuringaniza amazi ari mu mubiri. Iyo potasiyumu iri ku rugero rwiza, umutima utera neza kandi ntunagire ibibazo byo kunanirwa cyangwa gutera nabi. Kurya imineke kenshi bifasha cyane abantu bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

Imbuto nto (nk’amatunda,imikeri, )Izi mbuto zifasha kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangirika. Zifasha kugabanya uburibwe mu mubiri , bukunze gutera indwara z’umutima iyo bumaze igihe kirekire. Kurya izi mbuto kenshi bituma amaraso aguma neza kandi imiyoboro yayo igakomera, bityo umutima ukagira ubuzima bwiza

Amacunga ni imbuto zizwi cyane kubera ubwinshi bwa vitamini C zirimo. Iyi vitamini ifasha imiyoboro y’amaraso gukomera no gukora neza, ikanagira uruhare mu kugabanya ibinure bibi mu maraso. Iyo imiyoboro y’amaraso imeze neza, amaraso atembera neza bigatuma umutima utagorwa n’akazi kawo. Amacunga kandi afasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri, bigatuma urushaho kwirinda indwara zitandukanye.

(Watermelon)ni imbuto igizwe n’amazi menshi, ifasha umubiri kubona amazi ahagije no koroshya imikorere yawo. Iyo umubiri ufite amazi ahagije, amaraso agenda neza mu mitsi, bityo umutima ntugire umunaniro ukabije. Ni imbuto nziza cyane cyane mu bihe by’izuba cyangwa igihe cy’ubushyuhe bwinshi.

Inanasi ifite uburyohe bwihariye kandi ikungahaye kuri vitamini C n’utundi dusukari twiza ku mubiri. Ifasha kugabanya uburibwe mu mubiri no kunoza imikorere y’amaraso. Hari n’utundi twitwa boromeline ( bromelain) urimo idufasha mu kugabanya ibyago byo kuvura kw’amaraso nabi (blood clotting), bikaba byafasha mu kurinda umutima. Kurya inanasi kenshi bifasha gutuma umubiri ukora neza muri rusange.

Kurya imbuto si ukwishimisha gusa, ahubwo ni uburyo bwiza kandi bworoshye bwo kurinda umutima wawe no kongera ubuzima bwiza. Iyo umuntu arya imbuto buri munsi kandi zitandukanye, aba aha umubiri we intungamubiri zose ukeneye kugira ngo ukore neza kandi wirinde indwara. Imbuto zifasha umubiri mu buryo butandukanye, kuva ku kugabanya cholesterol kugeza ku kunoza imikorere y’amaraso.Ni byiza kwibuka ko kurya imbuto ari byo byiza kurusha kunywa imitobe yazo, kuko zitanga fibure (fiber) ihagije kandi ntiziba zifite isukari yongeweho.

Guhitamo imbuto zitandukanye bituma ubona intungamubiri zinyuranye, kandi kubihuza n’imirire myiza muri rusange bituma umutima ugira ubuzima bwiza.Bityo rero, niba ushaka kugira umutima ukora neza no kubaho igihe kirekire, jya ushyira imbuto ku meza yawe buri munsi kandi uzigire inshuti yawe mu buzima bwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends