
Ifoto igaragaza igihaza (imyungu) hamwe n’imbuto zacyo ziri hanze yacyo. Nubwo abantu benshi bakunda kurya igihaza gusa bakirengagiza imbuto zacyo, mu by’ukuri izi mbuto ni ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu. Zifite intungamubiri nyinshi zituma umubiri ukora neza kandi ukagira imbaraga zihagije mu buzima bwa buri munsi.
Imbuto z’imyungu zikungahaye kuri poroteyine, manyeziyumu, ubutare (fer), zinki(zinc) n’amavuta meza afasha umubiri. Izi ntungamubiri zose zifite uruhare rukomeye mu kubaka no kurinda ubuzima. Zifasha umutima gukora neza, manyeziyumu iri mu mbuto z’imyungu ifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso, bigatuma umutima ukora neza kandi bikagabanya ibyago byo kurwara indwara ziwufata.
Zongera imbaraga z’umubiri. Kubera poroteyine zirimo, zifasha mu kongera imbaraga no gusana uturemangingo tw’umubiri twangiritse.Zifasha ubwonko n’imitekerereze. Zinc izirimo zo ifasha ubwonko gukora neza, igafasha mu kwibuka no gutekereza neza, cyane cyane ku banyeshuri n’abantu bakora imirimo isaba gutekereza cyane.
Zifasha abagabo.imbuto z’imyungu zifasha mu kubungabunga ubuzima bw’impyiko z’igitsina, bityo zigafasha kwirinda zimwe mu ndwara zijyanye n’aho hantu.Zongera ubudahangarwa bw’umubiri: zirimo ibirinda umubiri kwangirika, bigafasha umubiri kurwanya indwara zitandukanye.Zifasha mu gusinzira neza.Kubera zimwe mu ntungamubiri zirimo, zishobora gufasha umuntu kuruhuka neza no gusinzira mu buryo bwiza.

Hari uburyo bwinshi bworoshye wakoresha kugira ngo ubyaze umusaruro imbuto z’imyungu kugirango uzirye,ushobora kuzumisha cyangwa kuzotsa gake, ukazirya igihe cyose wumva ushaka akantu koroheje ko gufungura hagati y’amafunguro.Kuzongeramo mu mafunguro asanzwe, ushobora kuzishyira mu isupu, mu muceri cyangwa ku mboga, bikongerera ifunguro uburyohe n’intungamubiri.
Kuzivanga na salade, iyo uzishyize kuri salade, bituma iba ifite intungamubiri nyinshi kandi igahaza neza.Kuzisya ukazikoramo ifu: iyi fu ishobora gukoreshwa mu gikoma, mu mitsima cyangwa mu bindi biribwa bitandukanye.Kuzivanga n’inindi , ushobora kuzivanga n’imbuto zumye cyangwa ubunyobwa, bikavamo ifunguro riryoshye kandi rifitiye umubiri akamaro.
Inama zo kwitondera igihe uzirya.Nubwo imbuto z’imyungu ari nziza, ni ngombwa kuzirya mu rugero rukwiye kuko zirimo amavuta menshi. Kurya nyinshi cyane bishobora gutuma wongera ibiro. Ni byiza kandi kuzumisha neza mbere yo kuzirya, cyane cyane izikuwe mu gihaza, kugira ngo ukureho umwanda cyangwa udukoko dushobora kuba turiho. Kuzotsa bitarenze urugero nabyo bituma zigumana intungamubiri zazo.

Imbuto z’imyungu ni ibiribwa byoroshye kubona ariko bifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu. Zifasha umubiri kugira imbaraga, kurinda indwara no gutuma ubuzima bugenda neza muri rusange. Kuzishyira mu mafunguro yawe ya buri munsi ni intambwe nziza yo kwiyitaho no kubungabunga ubuzima. Nubwo ari nto mu bunini, akamaro kazo ni kanini cyane—ntuzirengagize izi mbuto ni z’agaciro.
