INDWARA ZIFATA URUHU N’UBURYO BWO KUZIRINDA.

Uruhu ni kimwe mu bice by’ingenzi bigize umubiri w’umuntu, kuko ari rwo rumurinda ibintu byinshi byamwangiza birimo udukoko dutera indwara, izuba rikabije n’ibindi bintu byo mu bidukikije. Uruhu kandi rufasha mu kugenzura ubushyuhe bw’umubiri no gutuma umuntu agira uburanga bwiza. Iyo uruhu rufashwe n’indwara, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri ndetse no ku mitekerereze y’umuntu, kuko hari n’abatakaza icyizere bitewe n’uko basa.

Indwara zifata uruhu ni nyinshi kandi zitandukanye, zimwe ziterwa n’udukoko duto tutagaragara n’amaso (nk’udutera indwara), izindi zigaterwa n’imiterere y’umubiri cyangwa ibintu byo hanze nk’imiti, ibiryo cyangwa ibikoresho bimwe na bimwe

Hariho indwara nyinshi zifata uruhu, ariko zimwe mu zikunze kugaragara cyane ni izi zikurikira: iyambere n’i biheri bikunze kugaragara cyane ku rubyiruko, cyane cyane mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu. Biterwa n’imisemburo ihindagurika mu mubiri, igatuma udusabo tw’amavuta two mu ruhu twifunga. Iyo byabaye byinshi, bituma haza utubyimba ku maso, ku mugongo cyangwa ku gituza. Ibiheri bishobora kubabaza cyangwa gusiga inkovu iyo bititaweho neza.

Iyakabiri n’ibihushi ,Ibi ni indwara ziterwa n’udukoko twa fungi. Zikunze kugaragara ahantu hafite ubushyuhe n’ubuhehere bwinshi nko ku birenge, mu myanya y’ibanga ,mu mutwe cyangwa munsi y’amabere. Bitera kuryaryata, gutukura no kumagara k’uruhu.

Iyagatatu ni uruhu rwumagara kandi rukaryaryata .Iyi ndwara ituma uruhu rwuma cyane, rukaryaryata ndetse rugashobora no gutukura cyangwa kubyimba. Akenshi iterwa na allergie, ibidukikije cyangwa imiterere y’umubiri. Abana bato nibo bakunze kuyirwara cyane, ariko n’abakuru irabafata.

Uburibwe(Scabies) iterwa n’agakoko gato cyane kinjira mu ruhu. Itera kuryaryata cyane, cyane cyane nijoro. Yandura vuba hagati y’abantu babana cyangwa basangira imyenda n’ibikoresho.

Iyagatanu n’ndwara iterwa na bagiteri (udusimba dutera indwara).Zimwe mu ndwara ziterwa na bagiteri zitera uduheri twinshi, ibisebe cyangwa kubyimba ku ruhu. Izi ndwara zisaba kuvurwa hakiri kare kugira ngo zitazagenda zikomera.

Iyagatantu ni uguhangana kuruhu(areriji) ,Hari abantu bagira arerigi ku bintu bimwe na bimwe nk’imiti, amasabune, amavuta cyangwa ibiryo. Ibi bishobora gutuma uruhu rutukura, rukabyimba cyangwa rukaryaryata

Indwara z’uruhu ziterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo:Isuku nke,kudakaraba kenshi cyangwa kwambara imyenda idasukuwe neza.Udukoko dutera indwara: nka bagiteri(bacteria), fungi na parazayiti(parasites) arerigi(Allergic) ku bintu runaka,imirire mibi idafite intungamubiri zihagije,imikoreshereze mibi y’ibikoresho byo kwisiga,guhindagurika kw’imisemburo mu mubiri,ibidukikije nk’izuba rikabije cyangwa umukungugu

Nubwo indwara zitandukanye, hari ibimenyetso bimwe bihuriweho:Kuryaryata ku ruhu,gutukura cyangwa kubyimba,uduheri cyangwa ibisebe,uruhu rwumye cyangwa rusataguritse,guhinduka kw’ibara ry’uruhu,kubabara cyangwa gushya ku ruhu.Iyo ibi bimenyetso bikomeje cyangwa bikiyongera, ni byiza gushaka ubuvuzi.

Kwirinda indwara z’uruhu birashoboka cyane iyo umuntu yita ku buzima bwe bwa buri munsi:Icya mbere ni isuku y’umubiri. Ni ngombwa kwiyuhagira buri munsi ukoresheje amazi meza n’isabune iboneye, no kwambara imyenda isukuye.Icya kabiri ni kudakoresha ibintu by’abandi nko gusangira igitambaro, imyenda cyangwa inkweto, kuko bishobora gukwirakwiza indwara.Icya gatatu ni guhitamo neza ibikoresho byo kwisiga,amasabune n’amavuta bidakwiye bishobora kwangiza uruhu.Icya kane ni kurya indyo yuzuye igizwe n’imboga n’imbuto, kuko bifasha uruhu kugira ubuzima bwiza.Icya gatanu ni kunywa amazi ahagije, kuko bituma uruhu rudasaza vuba kandi rukagumana ubuhehere.Icya nyuma ni kujya kwa muganga hakiri kare igihe hagaragaye ikibazo cy’uruhu, aho kwivura nabi bishobora gutuma indwara irushaho gukomera.

AKwita ku ruhu ntabwo ari ukubera gusa ubwiza bwo hanze, ahubwo ni ingenzi ku buzima muri rusange. Uruhu rufasha kurinda umubiri indwara nyinshi, bityo kurwitaho ni uburyo bwo kwirinda ibibazo

Indwara zifata uruhu ni ikibazo gihangayikishije abantu benshi, ariko zishobora kwirindwa no kuvurwa igihe cyose hafashwe ingamba zikwiye. Isuku, imirire myiza, no gushaka ubuvuzi ku gihe ni bimwe mu byafasha umuntu kugumana uruhu rwiza kandi ruzira indwara. Buri muntu akwiye gufata iya mbere mu kurinda uruhu rwe, kuko ni rwo rugaragaza ubuzima bwe n’isuku ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends