ITABI N’INGARUKA ZARYO KU BUZIMA BW’UMUNTU

Itabi ni kimwe mu bintu bikoreshwa n’abantu benshi ku isi, ariko gifite ingaruka zikomeye cyane ku buzima. Rikozwe mu mababi y’itabi atunganywa agashyirwamo imiti itandukanye, hanyuma rigatwikwa umuntu akurura umwotsi waryo.

Nubwo hari ababikora babifata nk’umuco, akamenyero cyangwa uburyo bwo kugabanya umuhangayiko , si ibintu bifitiye umubiri akamaro kuko rigira ingaruka mbi ku mubiri wose, ku mitekerereze no ku mibereho y’umuntu muri rusange.Iyo umuntu anyoye itabi, umwotsi waryo winjira mu bihaha ugahita utangira kubyangiza.

Ibihaha ni byo bishinzwe guhumeka umwuka mwiza no gusohora umwuka mubi, ariko itabi ribibangamira cyane. Rituma imyanya y’ubuhumekero ifungana, bigatuma umuntu atangira guhumeka nabi, akagira inkorora idakira, ndetse rimwe na rimwe akumva ububabare mu gatuza.

Iyo bimaze igihe kirekire, ibi bishobora kugera ku ndwara zikomeye nk’a kanseri y’ibihaha cyangwa indwara izwi nka COPD ( ni indwara idakira y’ibihaha ituma guhumeka bigorana kubera ko umwuka winjira n’usohoka mu bihaha)Akenshi iterwa no kunywa itabi ,

Itabi kandi rigira ingaruka zikomeye ku mutima n’imiyoboro y’amaraso. Nikotine n’indi miti ibarimo bituma imiyoboro y’amaraso ifungana, bigatuma amaraso atagenda neza mu mubiri. Ibi bishobora gutera umuvuduko w’amaraso , ndetse bikongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Iyo umutima n’imitsi bitagikora neza, umubiri wose urahungabana kuko ntubona umwuka n’intungamubiri bikwiye.

Ikindi kigaragara ku muntu unywa itabi ni uko rigira ingaruka ku isura n’ubuzima bw’inyuma bw’umubiri. Rituma amenyo yijima, umwuka mu kanwa ukaba mubi, ndetse n’uruhu rugasaza vuba kurusha uko bisanzwe. Nanone rigabanya imbaraga z’umubiri, bigatuma umuntu ananirwa vuba mu mirimo cyangwa mu myitozo ngororamubiri. Ibi byose bigira ingaruka ku bwiza n’icyizere umuntu agira ku mubiri we.

Itabi kandi ritera ingeso yo kuryishingikirizaho kubera nikotine ibarimo. Iyo umuntu amenyereye kurinywa, ubwonko bwe burarikenera kenshi, ku buryo kurireka biba bigoye cyane. Ibi bituma umuntu ashobora gusesagura amafaranga ye mu kintu kimwangiriza aho kuyakoresha ibindi bimuteza imbere. Nanone rituma habaho ingaruka ku muryango, akazi n’imibanire n’abandi bantu.

Itabi ni kimwe mu bintu byangiza ubuzima ku rugero rwo hejuru. Ritera indwara zikomeye ku bihaha, umutima n’umubiri muri rusange, kandi rigira ingaruka no ku bantu bari hafi y’uwurikoresha. Kuririnda cyangwa kurireka ni icyemezo cy’ingenzi gifasha umuntu kugira ubuzima buzira umuze, kuramba no kubaho neza mu muryango no mu buzima bwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends