
Muri iki gihe isi igeze ku rwego rwo hejuru rw’ikoranabuhanga, terefone igendanwa yabaye igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Abantu bayikoresha mu kuvugana, kwiga, gukora ubushakashatsi, kureba amakuru no kwidagadura.
Ariko nubwo ifite akamaro kanini, hari imyitwarire imwe n’imwe ikoreshwa nabi ishobora kugira ingaruka ku buzima bwacu. Muri yo harimo kurarana terefone hafi y’umutwe, ibintu abantu benshi bakora batabanje gutekereza ku ngaruka zabyo.Kenshi usanga umuntu aryamye afite terefone munsi y’umusego, ku musego cyangwa iruhande rw’umutwe we. Hari n’abayisiga iri ku muriro (charging) iri hafi yabo. Ibi byose bisa nk’ibisanzwe, ariko mu by’ukuri bishobora guteza ibibazo bitandukanye ku buzima bw’umuntu, cyane cyane iyo bibaye akamenyero ka buri munsi.

Imwe mu ngaruka z’ingenzi ni imirasire ituruka kuri terefone, izwi nka imirasire(radiofrequency) . Iyi mirasire ikoreshwa mu itumanaho hagati ya terefone n’iminara y’itumanaho. Nubwo itari ku kigero cyo guhita iteza indwara zikomeye ako kanya, kuyegera cyane igihe kirekire bishobora kugira ingaruka ku mubiri.
Iyo umuntu aryamanye terefone hafi y’umutwe, aba ayegereye amasaha menshi cyane, bigatuma umubiri wakira iyo mirasire mu buryo bukabije kurushaho. Ibi bishobora kugira ingaruka ku bwonko no ku mikorere y’umubiri mu gihe kirekire.
Ikindi kibazo gikomeye ni uko terefone yangiza ireme ry’ibitotsi. Urumuri rwayo ruzwi nku rumuri rw’ubururur( blue light) rubangamira imikorere y’umusemburo witwa meratonine(melatonin), ushinzwe gutuma umuntu asinzira. Iyo ukoresheje terefone igihe kirekire mbere yo kuryama cyangwa uyishyize hafi yiwe, ubwonko bwawe bushobora kudasobanukirwa ko ari igihe cyo kuruhuka. Ibi bituma usinzira nabi, ugatinda gusinzira cyangwa ukabyuka wumva unaniwe. Igihe ibi bimaze igihe kirekire, bishobora kuvamo ibibazo bikomeye nko kudasinzira neza burundu aribyo bita izominiya(insomnia).

Nanone kandi, kuba terefone iri hafi y’umutwe bishobora gutuma ubwonko budatuza. Uhora wumva ushaka kureba niba hari ubutumwa bushya cyangwa amakuru mashya kuri internet. Ibi bituma utabona umwanya uhagije wo kuruhuka, bikaba byagutera guhangayika, kunanirwa no kudashobora kwibanda ku byo ukora ku manywa. Ku banyeshuri, ibi bishobora gutuma batiga neza cyangwa bagatsindwa amasomo kubera kudasinzira bihagije.
Hari n’indi ngaruka ifitanye isano n’umutekano. Iyo terefone ishyizwe munsi y’umusego cyangwa igasigwa iri ku muriro, ishobora gushyuha cyane kubera kubura umwuka uhagije uyikonjesha. Ibi bishobora gutuma yangirika cyangwa ikaba yanateza inkongi y’umuriro, nubwo bitabaho kenshi. Ariko iyo bibaye, ingaruka zabyo zishobora kuba zikomeye cyane, zirimo no gutwika umuntu.
Byongeye kandi, kurarana terefone hafi yawe bishobora gutuma uyishingikirizaho cyane, ukaba wayigira nk’igice cy’ubuzima bwawe utabasha kwitandukanya na cyo. Ibi bishobora kugutera ubusabane bukabije na terefone ukaba imbata yayo, aho usanga utabasha kumara igihe utari kuyikoresha , ndetse n’igihe cyo kuruhuka kikaba kitagifite agaciro.
Mu rwego rwo kwirinda izi ngaruka zose, ni byiza gufata ingamba zoroshye ariko zifite akamaro kanini. Icya mbere, gerageza gushyira terefone kure y’aho uryama, nibura metero imwe cyangwa irenga. Icya kabiri, shyira terefone kuri airplane mode nijoro kugira ngo ugabanye imirasire n’urusaku rw’amajwi ayivugiraho. Icya gatatu, irinde kuyikoresha iminota 30 cyangwa irenga mbere yo kuryama, ahubwo ukore ibindi bikorwa byoroheje nk’ugusoma igitabo. Ikindi ni uko wakoresha isaha isanzwe yo kugukangura aho gukoresha iya terefone.
Mu gusoza, nubwo terefone igendanwa ari igikoresho cy’ingirakamaro mu buzima bwa muntu, kuyirarana hafi y’umutwe si byiza kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe. Kwitwararika no guhindura zimwe mu ngeso za buri munsi bishobora kugufasha kubaho neza no kugira ubuzima burambye. Kwita ku buzima bwawe bitangirira ku bintu bito nk’ibi, ariko bifite uruhare runini mu kurinda ejo hazaza hawe.
