
Hari igihe umuntu agera aho akareba ubuzima bwe akumva ashaka impinduka. Hari abashaka kongera ibiro, abandi bakifuza kubigabanya kugira ngo bumve bameze neza haba ku mubiri no mu mitekerereze. Kugabanya ibiro ntabwo bivuze kwiyicisha inzara cyangwa kwanga kurya, ahubwo ni urugendo rwo kwiyitaho no guhitamo imibereho myiza buri munsi.Ni urugendo rutangira umuntu yiyemeje gukunda ubuzima bwe no gukora icyamufasha kugira imbaraga, ikizere n’ubuzima bwiza.
Abantu benshi batekereza ko kugabanya ibiro bisaba ibintu bikomeye cyane cyangwa amafaranga menshi, nyamara impinduka nyinshi zitangirira ku tuntu duto dukorwa buri munsi. Nko kunywa amazi ahagije, kugabanya soda n’ibindi binyobwa birimo isukari nyinshi, gukora imyitozo mike buri munsi no kugabanya kurya ibiryo birimo amavuta menshi. Iyo umuntu atangiye ibi bintu buhoro buhoro, umubiri nawo utangira guhinduka.

Kugira indyo iboneye ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane mu kugabanya ibiro. Umubiri ukenera ibiryo byubaka, ibitanga imbaraga ndetse n’ibirinda indwara. Ni byiza kurya imboga n’imbuto buri munsi kuko bifasha igogorwa kandi bikagabanya ibinure byinshi mu mubiri. Poroteyine nk’amagi, amafi, inkoko n’ibishyimbo bifasha umubiri gukomeza kugira imbaraga no kutarambirwa vuba. Nanone kugabanya ibiryo bikaranze cyane, bifasha cyane kugenzura ibiro.
Hari abantu bakunda kurya nijoro cyane cyangwa bakarya buri kanya kubera kugira irungu cyangwa guhangayika . Ibi nabyo bishobora gutuma ibiro byiyongera. Ni byiza kugira gahunda y’amafunguro no kumenya igihe cyo kurya. Kurya gacye ariko kenshi mu buryo bugenzuwe bifasha umubiri gukora neza kurusha kurya byinshi icyarimwe. Kandi ntabwo umuntu akwiye gusiba amafunguro kuko bishobora gutuma agaruka akarushaho kurya byinshi nyuma.

Imyitozo ngororamubiri nayo ni ingenzi cyane. Ntabwo bisaba kujya mu byumba by’imyitozo kugira ngo umuntu agabanye ibiro. Ushobora gutangira ugenda n’amaguru iminota 30 buri munsi, gusimbuka umugozi, kubyina. Ikintu cy’ingenzi ni ukwihangana ugahoza ho. Nubwo watangira imyitozo mike, uko iminsi igenda ishira umubiri urushaho kumenyera kandi ugatangira kubona impinduka.
Hari igihe umuntu ashaka ibisubizo byihuse akagerageza imiti cyangwa uburyo butizewe bwo kugabanya ibiro. Ariko ibyo bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima. Kugabanya ibiro neza bisaba igihe, kwihangana n’ubwitonzi . Umubiri ntuhinduka mu munsi umwe, ariko buri munsi werekana ibimenyetso.Ikindi cy’ingenzi ni ukwikunda no kutigereranya n’abandi.
Umubiri wa buri muntu uratandukanye. Hari ugabanya ibiro vuba, undi bikamutwara igihe. Icy’ingenzi si ukumererwa nk’undi muntu, ahubwo ni ukugira ubuzima bwiza no kwiyumva neza. Ntukemere ko amagambo y’abantu cyangwa imbuga nkoranya mbaga bigutera kwiheba.
Tangira aho uri, uko umeze kose, kandi wishimire buri ntambwe utera.Gusinzira bihagije nabyo bifasha cyane mu kugabanya ibiro. Iyo umuntu adasinziriye neza, umubiri ushobora gutuma yumva inzara cyane kandi ugatuma urya byinshi bitari ngombwa. Gusinzira amasaha ahagije no kugabanya stress bifasha umubiri gukora neza no kugenzura ibinure.
Urugendo rwo kugabanya ibiro ni urugendo rwo kwiyitaho. Ni ukwiga discipline, patience no gukunda umubiri wawe. Ntibisaba kuba kubikora neza cyane buri buri munsi. Hari igihe ushobora kunanirwa cyangwa ukarya ibirenze, ariko ntibivuze ko urugendo rwawe rurangiye. Icy’ingenzi ni ugukomeza no kudacika intege.

Buri gitondo ni amahirwe mashya yo gutangira. Buri ntambwe nto utera iba ifite agaciro. Uyu munsi ushobora gutangira kunywa amazi menshi, ejo ugatangira kugenda n’amaguru, bukeye ugakora imyitozo mike. Buhoro buhoro uzagera aho ushaka. Impinduka nziza ntiziza rimwe, zubakwa n’utuntu duto dukorwa buri munsi.Icyiza kurusha byose ni uko kugabanya ibiro mu buryo bwiza bituma umuntu agira confidence, imbaraga ndetse n’ubuzima bwiza kurushaho. Iyo umuntu yiyumva neza mu mubiri we, no mu mitekerereze hahinduka.
Ni yo mpamvu ukwiyitaho ari impano umuntu yiha ubwe.Ntutegereze umunsi udasanzwe kugira ngo utangire kwiyitaho.Tangira uyu munsi, tangira n’intambwe nto, ariko wizere ko ushoboye. Kwihangana n’urukundo ukunda umubiri wawe bizakugeza kure cyane.
