
Imirire myiza ni imwe mu nkingi zikomeye zigize ubuzima bwiza bw’umuntu. Kurya neza buri munsi bifasha umubiri kugira imbaraga, gukura neza, gukora neza kw’ingingo z’umubiri ndetse no kwirinda indwara zitandukanye.
Abantu benshi bakunze kurya ibyo babonye gusa batitaye ku kamaro k’ibyo biryo cyangwa uko bikwiye gutegurwa. Nyamara gutegura gahunda y’imirire ya buri munsi ni ingenzi cyane kuko bifasha umubiri kubona intungamubiri zose ukenera kugira ngo ukore neza.Mu gutegura imirire ya buri munsi, umuntu agomba gutangira atekereza ku bwoko bw’ibiryo akeneye. Umubiri ukenera ibyubaka umubiri nka poroteyine ziboneka mu nyama, amafi, amagi, amata, ibishyimbo n’amashaza.

Hari kandi ibiryo bitanga imbaraga birimo umuceri, ibijumba, imyumbati, ibirayi, kawunga n’ibindi. Umubiri unakenera ibiryo birinda indwara birimo imboga n’imbuto kuko bikungahaye kuri vitamini n’imyunyu ngugu. Iyo umuntu arya ibiryo byuzuye muri aya matsinda yose, aba afite amahirwe menshi yo kugira ubuzima bwiza.Ifunguro rya mu gitondo ni ingenzi cyane kuko rifasha umuntu gutangira umunsi afite imbaraga. Umuntu ashobora gufata igikoma, icyayi, amata, umugati, amagi cyangwa ibijumba.
Kutarya mu gitondo bishobora gutera umunaniro, kubura ubwibande ku kintu ndetse no gukora nabi ku ishuri cyangwa ku kazi. Ni byiza rero ko buri muntu yitoza gufata ifunguro rya mu gitondo buri munsi.Ku manywa no nimugoroba, umuntu akwiye kurya indyo yuzuye igizwe n’ibiryo bitanga imbaraga, ibyubaka umubiri ndetse n’imboga cyangwa imbuto. Urugero rw’indyo yuzuye ni umuceri n’ibishyimbo hamwe n’imboga, cyangwa ibirayi n’inyama hamwe na salade. Kurya indyo yuzuye bifasha umubiri gukora neza no kugira ubudahangarwa bwo kurwanya indwara.

Amazi nayo afite uruhare rukomeye mu buzima bw’umuntu. Ni byiza kunywa amazi meza kandi ahagije buri munsi kuko afasha umubiri gukora neza, gutwara intungamubiri no gukuramo imyanda mu mubiri. Abantu bakuru basabwa kunywa nibura litiro ebyiri z’amazi ku munsi, nubwo bishobora guhinduka bitewe n’ikirere cyangwa imirimo umuntu akora.
Hari ibiryo umuntu agomba kugabanya cyangwa kwirinda kurya cyane kuko bishobora guteza ibibazo by’ubuzima. Ibiryo birimo amavuta menshi, isukari nyinshi cyangwa umunyu mwinshi bishobora gutera indwara nk’umubyibuho ukabije, diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso n’indwara z’umutima. Kurya ibiryo bikaranze buri gihe no kunywa ibisindisha cyangwa soda nyinshi bishobora kwangiza ubuzima buhoro buhoro.

Gutegura gahunda y’imirire ya buri munsi bisaba no kureba igihe cyo kurya. Kurira kwi masaha amwe buri munsi bifasha igogora gukora neza kandi bikarinda umuntu kurya birenze urugero. Ni byiza kandi gufata tuntu two kurya dufite akamaro nk’imbuto cyangwa ubunyobwa mugihe utegereje amafunguro cyangwa hagati wifunguro aho kurya ifunguro rito(chips) cyangwa amafiriti akaranze snacks.
Ababyeyi nabo bafite inshingano zo kwigisha abana imirire myiza hakiri kare. Iyo abana bamenyereye kurya imboga, imbuto n’ibindi biryo bifitiye umubiri akamaro, bakura bafite ubuzima bwiza kandi bakagira imikurire myiza. Abagore batwite, abana bato n’abageze mu zabukuru bakenera kwitabwaho cyane mu mirire yabo kubera ko imibiri yabo iba ifite ibyo ikeneye byihariye.

Imirire myiza kandi ijyana no kugira isuku.Ibiryo bigomba gutegurwa ahantu hasukuye kandi amazi akoreshwa akaba ari meza. Gukaraba intoki mbere yo kurya no mbere yo guteka bifasha kwirinda indwara ziterwa n’umwanda nk’impiswi na tifoyide.
Mu gusoza, gutegura imirire myiza ya buri munsi ni imwe mu nzira nziza zo kwirinda indwara no kugira ubuzima bwiza. Kurya indyo yuzuye, kunywa amazi ahagije, kugabanya ibiryo byangiza ubuzima no kugira isuku ni ibintu by’ingenzi buri muntu akwiye gushyira mu bikorwa. Iyo umuntu yita ku mirire ye buri munsi, umubiri urakomera, ibitekerezo bigakora neza kandi ubuzima bukarushaho kuba bwiza.
