
Ibihumyo ni ibiribwa bikundwa n’abantu benshi kubera uburyohe bwabyo ndetse n’intungamubiri bikungahayeho. Mu rwego rw’ubuvuzi n’imirire, ibihumyo bifatwa nk’ibiribwa bifasha umubiri gukora neza no kugira ubuzima bwiza. Hari ubwoko bwinshi bw’ibihumyo, ariko si byose biribwa kuko hari ibifite uburozi bishobora guteza ikibazo gikomeye ku buzima.
Ibihumyo birimo intungamubiri nyinshi zirimo poroteyine, vitamin zitandukanye nka vitamin B na vitamin D, ndetse n’imyunyu ngugu nka potassium, selenium na phosphorus. Izi ntungamubiri zigira uruhare runini mu mikorere myiza y’umubiri, gufasha amagufa gukomera no kongera imbaraga.

Kimwe mu byiza by’ibihumyo ni uko bifasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Bifasha abasirikare b’umubiri gukora neza, bityo umubiri ukabasha kurwanya indwara zitandukanye. Ni yo mpamvu abantu benshi babifata nk’ibiribwa byongera ubuzima bwiza.
Ibihumyo kandi bifasha umutima gukora neza. Birimo intungamubiri zifasha kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso no kugabanya ibinure bibi bishobora gutera indwara z’umutima. Kubera ko bifite amavuta make, ni byiza no ku bantu bashaka kugabanya ibiro cyangwa kwirinda umubyibuho ukabije.Fibre(Fibre) iboneka mu bihumyo ifasha igogora kugenda neza ndetse ikarinda impatwe. Iyo umuntu arya ibiribwa birimo fibure (fibre )ihagije, igifu n’amara bikora neza kandi umubiri ukabona uburyo bworoshye bwo gukuramo imyanda.

Nubwo ibihumyo bifite akamaro kanini, ni ngombwa kubyitondera. Hari ibihumyo bifite uburozi bukomeye bushobora gutera kuruka, impiswi, kubabara mu nda ndetse no kwangiza imyanya y’imbere nk’umwijima n’impyiko. Ni byiza kurya ibihumyo bizwi neza cyangwa byaguzwe ahantu hizewe.
Mu rwego rw’ubuvuzi, abashakashatsi bakomeje kwiga ubushobozi bw’ibihumyo mu gukora imiti ifasha kuvura cyangwa kugabanya zimwe mu ndwara. Hari ubwoko bw’ibihumyo bukoreshwa mu miti gakondo no mu buvuzi bwa kizungu kubera ubushobozi bwabwo bwo gufasha umubiri.
Ni byiza ko abantu barya ibihumyo biteguwe neza kandi bisukuye kugira ngo birusheho kugirira umubiri akamaro. Ibihumyo ni kimwe mu biribwa bishobora gufasha umuntu kugira ubuzima bwiza iyo bikoreshejwe neza kandi mu buryo bukwiye.
