Ebola ya Bundibugyo Iratandukanye.

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo hagaragaye icyorezo cya Ebola virusi disease cyongeye guteza impungenge mu baturage, cyane cyane mu bihugu bya Uganda na congo DRC (Democratic Republic of the Congo). Iki cyorezo giterwa n’ubwoko bwa virusi ya Ebola bwitwa Bundibugyo ebolavirusi, buzwiho kugira imiterere itandukanye n’iy’ubundi bwoko bwa Ebola, cyane cyane ku buryo bw’ubukana n’uko bwagaragaye bwa mbere.

Ebola ya Bundibugyo yagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 2007 muri Uganda, igaragaza ko ari imwe mu bwoko bwa Ebola budakunze kugaragara kenshi ariko bushobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’abantu. Iyi ndwara yandura binyuze mu matembabuzi y’umurwayi nk’amaraso, ibyuya, amacandwe n’ibindi bice by’umubiri, bigatuma ifata vuba abantu bayegereye badafite uburyo bwo kwirinda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO (World Health Organization,)ryatangaje ko uku kugaragara kwayo hagati y’ibihugu bibiri bituranye gishobora guteza ibyago byo kwaguka kwayo mu karere kose ndetse no hanze yako.

Ibi byatumye ishyirwa mu rwego rw’icyorezo cyihutirwa ku rwego mpuzamahanga (PHEIC), kugira ngo hafatwe ingamba zihuriweho zo kugikumira.Iyi ndwara igaragazwa n’ibimenyetso bikomeye birimo umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, kuruka, gucika intege no kuva amaraso mu bihe bikomeye.

Iyo itavuwe cyangwa ititaweho hakiri kare, ishobora gutera urupfu ku kigero kiri hejuru, cyane cyane mu bice bifite ubuvuzi budahagije.Mu rwego rwo kuyikumira, hashyizweho ingamba zirimo gukurikirana abantu bahuye n’abarwayi, gushyira abarwayi mu kato, kongera ubukangurambaga mu baturage, no gukoresha ibikoresho bikingira ubwandu. Abashinzwe ubuzima bakomeza gushishikariza abaturage kwirinda guhura n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’abantu barwaye.

Ibimenyetso bya Ebola iterwa na Bundibugyo ebolavirus bitangira kugaragara nyuma y’iminsi iri hagati ya 2 na 21 umuntu amaze kwandura. Uburwayi bukunze gutangirana n’umuriro mwinshi, umunaniro ukabije, kubabara umutwe, kubabara imikaya n’ingingo, kubabara mu muhogo no kumva umubiri wose uremerewe.

Nyuma hashobora kuza isesemi, kuruka, guhitwa cyane bishobora gutera umwuma, ndetse n’uburibwe mu nda. Mu bihe bikomeye, hashobora kugaragara udusebe ku ruhu (rash), amaraso ava ahantu hatandukanye nko mu menyo, mu mazuru cyangwa imbere mu mubiri, kandi umuntu ashobora no kugwa mu bihe byo kutamenya neza (confusion) no kunanirwa kw’ingingo z’ingenzi z’umubiri, bigatuma indwara ishobora kwica iyo itavuwe vuba.

Mu gusoza, Ebola ya Bundibugyo ni indwara ikomeje kuba ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange, isaba ubufatanye bw’ibihugu, imiryango mpuzamahanga n’abaturage kugira ngo ikumirwe kandi itazarushaho gukwirakwira.Twibukiranya ko ntarukingo ruhari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends