
Muri iki gihe isi iri kugenda ihinduka vuba, abantu bakaba bahura n’inshingano nyinshi, imirimo myinshi ndetse n’igitutu cyo gutsinda mu buzima. Ibi byose bituma benshi bagira ikibazo cy’umunaniro wo mu mutwe , cyane cyane urubyiruko n’abanyeshuri bahora bahanganye n’amasomo, ikoranabuhanga n’ibibazo by’imibereho ya buri munsi. Uyu munaniro ntugaragara ku mubiri gusa, ahubwo ugira ingaruka zikomeye ku mitekerereze, ku marangamutima ndetse no ku mikorere y’umuntu muri rusange.Kumenya ibimenyetso byawo ni ingenzi kugira ngo umuntu abashe kuwurwanya hakiri kare.
Icya mbere, kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara ni kudashobora kwibanda ku kintu kimwe igihe kirekire. Umuntu ashobora kwicara ashaka kwiga cyangwa gukora akazi runaka, ariko nyuma y’igihe gito akumva ibitekerezo bye byatatanye, akajya yibagirwa ibyo arimo cyangwa akajya ashaka gukora ibindi bidafite akamaro. Ibi bituma umusaruro w’umuntu ugabanuka cyane, bikaba byamugiraho ingaruka mu myigire cyangwa mu kazi.
Icya kabiri, kwibagirwa vuba no kugabanuka kw’ubushobozi bwo gufata mu mutwe ni ikindi kimenyetso gikomeye. Umuntu ashobora gusoma ibintu byinshi ariko akabura uko abyibuka, cyangwa akibagirwa ibintu byoroshye nko gahunda yari afite, ibyo yavuganye n’abandi cyangwa inshingano ze za buri munsi. Ibi akenshi bitera umuntu kwiyumvamo intege nke no kwiheba.

Icya gatatu, umunaniro wo mu mutwe ugaragarira no mu kumva unaniwe igihe cyose nubwo nta mirimo iremereye wakoze. Uyu ni umunaniro utandukanye n’uw’umubiri kuko ushobora kumva nta mbaraga ufite, ushaka kuruhuka buri gihe ariko n’iyo uruhutse ntwumve umeze neza. Umuntu ashobora kubura imbaraga zo gukora ibintu byoroshye cyane.Kwita ku buzima bwo mu mutwe ni ingenzi nk’uko wita ku mubiri wawe,byombi bigufasha kubaho neza no kugera ku ntego zawe.
Ikindi cyiyongera kuri ibi ni kumva uhora uhangayitse . Umunaniro wo mu mutwe akenshi ujyana no guhangayika gukabije, aho umuntu ahora atekereza cyane ku bibazo bye, ejo hazaza cyangwa ku nshingano afite.

Icya kane, guhinduka kw’imyitwarire n’amarangamutima ni ikimenyetso cy’ingenzi cyane. Umuntu ushobora kuba yariyubahaga, yihangana cyangwa asabana n’abandi neza. Ashobora gutangira kurakara vuba, akagira umujinya udasanzwe, guhangayika cyangwa agahorana agahinda. Hari n’igihe ashobora kumva atishimiye ubuzima bwe nta mpamvu igaragara, cyangwa akiyumva wenyine.Ikindi kimenyetso gikomeye ni ukubura ibitotsi cyangwa gusinzira nabi. Umunaniro wo mu mutwe ushobora gutuma umuntu arara atekereza cyane, akabura ibitotsi, cyangwa agasinzira akabyuka yumva ataruhutse. Ibi bituma ikibazo kirushaho gukomera kuko ubwonko butabona umwanya uhagije wo kuruhuka no kwisubiramo.
Icya gatanu, hari n’ikimenyetso cyo kubabara umutwe kenshi cyangwa kumva umutwe uremereye. Ibi bishobora guterwa n’igitutu cy’ibitekerezo byinshi biri ku bwonko, bigatuma umuntu yumva aremerewe kandi atishimye.Icya gatandatu, kubura ubushake bwo gukora ibintu wakundaga ni ikimenyetso gikomeye cy’umunaniro wo mu mutwe. Umuntu ashobora kuba yarakundaga gusabana, gukora siporo cyangwa gukora ibindi bintu byamushimishaga, ariko akagenda abura inyota yo kubikora, byose bikamubera nk’umutwaro.
Nanone kandi, umuntu ashobora kugira ikibazo cyo gufata ibyemezo. Ibintu byoroshye bisanzwe bifata igihe kinini kubitekerezaho, cyangwa akabura icyizere mu byemezo afata. Ibi bishobora gutuma atinda mu mirimo cyangwa agahora yibaza niba ibyo yakoze ari byo.

umunaniro wo mu mutwe ni ikibazo gikomeye gishobora kugira ingaruka nyinshi ku buzima bw’umuntu iyo kititabwaho. Kumenya ibimenyetso byawo ni intambwe ya mbere yo kuwurwanya no kuwuvura. Ni byiza gufata umwanya wo kuruhuka, gusinzira bihagije, gukora siporo, kunywa amazi ahagije no kuganira n’abandi ku byo wiyumvamo.
Inama y’ingenzi: Ntugaceceke ngo ubigumane wenyine. Niba ibi bimenyetso bikomeje cyangwa bikabije, ni byiza kugisha inama muganga cyangwa inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe.
