IBINYOBWA BIFASHA UBUZIMA BW’INGINGO Z’UMUBIRI: UKURI N’IBITARI UKURI

Umubiri w’umuntu ugizwe n’ingingo zitandukanye zikora imirimo y’ingenzi harimo amaso, ubwonko, ibihaha, umwijima, impyiko n’umutima. Mu minsi ya vuba, ku mbuga nkoranyambaga hakunze gukwirakwira amashusho agaragaza ibinyobwa bivugwa ko “bikiza” cyangwa “bisana” izi ngingo. Nubwo ibi binyobwa bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye, ni ingenzi kumenya ko nta na kimwe gifite ubushobozi bwo gukiza cyangwa gusana urugingo rwangiritse cyonyine. Ahubwo bifasha gushyigikira ubuzima bwiza iyo bifatanyijwe n’imirire iboneye n’imibereho myiza.

Umutobe wa karoti ukunze kuvugwa nk’ufasha amaso kubera ko ukungahaye kuri (beta karotene)beta-carotene, ihinduka Vitamini A mu mubiri. Vitamini A ni ingenzi mu kurinda ubushobozi bwo kureba cyane cyane nijoro, kandi igabanya ibyago byo kubura iyi vitamin. Icyakora, kunywa umutobe wa karoti ntibivura indwara z’amaso nka cataract, glaucoma cyangwa izindi ndwara zisaba ubuvuzi bwihariye.

Ku bwonko, umutobe wa beterave urimo intunga mubiri zifasha kunoza imigendekere y’amaraso. Ubushakashatsi bumwe bwerekana ko bishobora gufasha amaraso kugera neza mu bwonko, bikaba byafasha imikorere yabwo. Ariko si umuti wa stroke, indwara zo kwibagirwa cyangwa izindi ndwara z’ubwonko. Kugira ubwonko buzira umuze bisaba no kurya indyo yuzuye, gusinzira bihagije no gukora imyitozo ngororamubiri.

Ku bihaha, icyayi cya tangawizi gifite ubushobozi bwo kugabanya uburibwe no gufasha mu kugabanya ibimenyetso by’ibicurane cyangwa inkorora. Gishobora gutuma umuntu yumva aruhutse, ariko ntigishobora kuvura indwara zikomeye z’ibihaha nka asthma, pneumonia cyangwa igituntu. Iyo umuntu afite ikibazo gikomeye cyo guhumeka, agomba kwihutira kujya kwa muganga.

Abantu benshi bavuga ko amazi arimo indimu asukura cyangwa akiza umwijima, nyamara nta gihamya ya siyansi ibigaragaza. Umwijima ni urugingo rusanzwe rwifitiye ubushobozi bwo gukuramo imyanda mu mubiri. Kunywa amazi ahagije n’indimu bishobora gutanga Vitamini C no gufasha umubiri gukomeza kugira amazi ahagije, ariko si umuti w’indwara z’umwijima.

Ku mpyiko, amazi ya coconuts afasha kongera amazi n’imyunyu ngugu mu mubiri, cyane cyane nyuma yo gutakaza amazi menshi. Ariko si umuti w’indwara z’impyiko. Abantu bafite uburwayi bukomeye bw’impyiko bagomba kubanza kugisha inama muganga kuko amazi ya coconuts arimo potassium nyinshi ishobora kubagiraho ingaruka.

Ku mutima, umutobe w’apomenkanti, ukungahaye kuri antioxidants zifasha kurinda uturemangingo tw’umubiri no gushyigikira ubuzima bw’umutima. Gusa ntusimbura imiti cyangwa ubundi buvuzi ku bantu bafite indwara z’umutima. Kugira umutima muzima bisaba kugabanya amavuta menshi, kunywa itabi, kunywa inzoga nyinshi no gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe.

Ibinyobwa nk’umutobe wa karoti, beterave, ikomamanga, icyayi cya tangawizi, amazi arimo indimu n’aya coconuts bifite intungamubiri zifasha umubiri gukomeza kugira ubuzima bwiza. Ariko ntibikwiye gufatwa nk’imiti ikiza cyangwa isana ingingo z’umubiri. Inzira nziza yo kurinda ubuzima bw’ingingo zose ni ukurya indyo yuzuye, kunywa amazi ahagije, gukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda itabi n’inzoga nyinshi no kwisuzumisha kwa muganga igihe cyose hari ibimenyetso by’indwara. Ubumenyi bushingiye kuri siyansi ni bwo bukwiye kutuyobora aho kwizera amakuru yose aboneka ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends